Friday

PALA PALA, King James lyrics (inyandiko)



[INTERO]

Kukwiharira biranze, none ndarira ayokwarika
Kuki uzana pala pala, pala pala, pala pala
Mu rukundo ntihaba pala pala, pala pala, pala pala
(Pastor P, respect man)
Reka pala pala
Reka pala pala
Reka pala pala
Reka pala pala

[IGITERO 1]

Ko amagambo uyafite (ko amagambo uyafite)
Ibikorwa birihe (ibikorwa birihe)
Ese iyo umbeshye uranyurwa, nikuki unshengura umutima

(mbese) babyara bawe ni bangahe, ko ubanyereka iyo duhuye
Ese iyo mujya guhura ko utabanza ngo ubumbire (uhmm!)
Sinzi icyo ubabwira iyo umbonye, wasanga  baziko nange ndi mubyara wawe

[INYIKIRIZO]

Kukwiharira biranze, none ndarira ayo kwarika
kuki uzana pala pala, pala pala, pala pala
Mu rukundo ntihaba pala pala, pala pala, pala pala (X2)

[IGITERO 2]

Maze kurambirwa ibisobanura, buru gihe uba ufite ibyo wireguza
Ese ubona ndi umwana ubeshya uko wishakiye
Oya kukubaha ntibivuze kuba impumyi

Amahitamo ubu nayawe, mbwira icyo gukora ubungubu
Niba uzisubiraho mbwira, ndibaha icyemezo cyawe
Icyo nzi cyo ni uko uzi icyo umutima wawe ushaka
Kukwiharira biranze

[INYIKIRIZO]

Reka pala pala
Reka pala pala
Reka pala pala
Reka pala pala (x2)

Amahitamo ubu nayawe, mbwira icyo gukora ubungubu
Niba uzisubiraho mbwira, ndibaha icyemezo cyawe

 babyara bawe ni bangahe, ko ubanyereka iyo duhuye
Ese iyo mujya guhura ko utabanza ngo ubumbire

Reka pala pala (iyee!)
Reka pala pala (iyee!)
Reka pala pala (iyee!)
Reka pala pala (Reka pala pala)

Reka pala pala (iyee!)
Reka pala pala
Reka pala pala
Kukwiharira biranze

[INYIKIRIZO]

Reka pala pala (iyee!)
Reka pala pala (iyee!)
Reka pala pala (iyee!)
Reka pala pala (Reka pala pala) (X2)




Saturday

BIBAYE, Urban Boyz lyrics (inyandiko)



[INTERO]

Bibaye
bibaye,
akankunda njye natuza (X2)

[IGITERO 1: SAFI LEE]

Nubwo kwifuza ari cyaha (hee!!) imbere y' imana n' abayemera
Sinapfa nunva, ngo nshire nunva, mubyukuri uyu mwari ndamwemera
Nunva ntahemuka aramutse ankunze
Nta ngeso nimwe mbi yambona ho
Yambonaho
Yambona hoo ohoo

Nzaharanira gukora ibyo ushaka
Kuko ntawundi nabona unezeza nkanyurwa

[INYIKIRIZO]

Bibaye (ntawe)
Bibaye(ntawe)
akankunda njye natuza

Bibaye
bibaye
Akankunda(nakwicara) njye natuza (X2)

[IGITERO 2: NIZZO]

Namwambika impeta yurukundo, nkirinda ingeso mbi zabasore
Namufata neza, namugusha neza sinamuteza rubanda
Nasaba imana, tugahuza inama ibibi n' ibyiza tukabisangira
Nkaharanira kudatuma yicuza icyo yaneneye n' icyo yankundiye

Nzaharanira gukora ibyo ushaka
Kuko ntawundi nabona unezeza nkanyurwa

[INYIKIRIZO]

[IGITERO3: HUMBLE G]

She's the number one girl in the city
She sets every man on fire
She got me goin' crazy, so sexy, so beautyful
Every time I set my eyes on her, I see the stars n' the moon n' sky
I feel like I wanna spend time with her
I feel like I wanna spend time with her

I wish she c'd know that I love her
I wish she c'd know that I need her
I love her, I need her, I want her

[INYIKIRIZO]