[INTERO]
Abubu, abubu, njye baranyobeye
Abubu, abubu… pastor P, respect man
[IGITERO 1]
Amagambo, amashyari, ko mbona byugarije abantu
Uca aha, waca aha, ugasanga ni bla bla bla
Buri muntu kwisi afite uko abayeho
Ariko ugasanga abantu bamwihaye
Ese ko ibintu byose ko mbona byajemo amashyari
Ibintu byiza ntibibonwa habonwa ibibi
Wabaufite umugore wikundira bati ziriya ni inzaratsi
Waba wahinduriwe imirimo bati kiriya ni ikimenyane
[INYIKIRIZO]
Wambara agashati keza, agakweto keza bakanungunika
Waba wabonye agafaranga bati uriya ni umunyamitwe
Abubu bavunwa n'ubusa. Reka mbareke nibyinire
Kanze sha, kanze nibyinire. Ubuzima burya ni bugufi (X2)
[IGITERO 2]
Uba wagiye gusenga bati uriya arishushanya
Waba utagiye gusenga bati uriya yarapagannye
Wakora iki (ehe!) ngo ubabuze kuvuga (abantu)
Ntanakimwe, ahubwo ikorere…(uhmm yeah)
Urukundo rwarashize inshuti zabaye nke
Ntawe mwabana kabiri ntacyo agukuraho
Icyo twibagirwa ni kimwe, abantu barakenerana
Burya kubaho ni ukubana ntawumenya aho bwira ageze
[INYIKIRIZO]
mureke twibyinire
maama (reka isyari) tureke ishari maama
(reka ishari)
Njye reka nibyinire maama (reka isyari) sinkund' ishyari
maama (reka isyari) (X2)
Abubu…
Abubu…
Wambaraaa
[INYIKIRIZO]
Abubu, abubu, ntibagira gushima (abubu)
Abubu, abubu, njye baranyobeye (abubu)
Abubu, abubu, abubu wee!! (abubu)
abubu wee!!, abubu wee!! (abubu)
Abubu… (X4)
No comments:
Post a Comment